Aimée Bauté Mushashi yatorewe kujya mu Nama Njyanama ya Kayonza, ashyira imbere ubuhinzi bugezweho

Aimée Bauté Mushashi
Umunyamakuru Aimée Bauté Mushashi yatorewe kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza. Yavuze ko azakoresha uwo mwanya mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, cyane cyane ubushingiye ku kuhira, no gufasha abaturage kugeza ibibazo byabo ku babishakira ibisubizo. Mushashi avuga ko yiyamamaje kugira ngo agire uruhare mu iterambere ry’akarere avukamo. Yasobanuye ko Kayonza ikunze kubona imvura nke, bigatuma abahinzi bahura n’ingaruka iyo ibihe by’ikirere bitagenze neza. Yifuza ko hashyigikirwa uburyo bwo kuhira n’ikoranabuhanga, kugira ngo umusaruro utishingikiriza ku mvura gusa. Yagize ati abaturage bakwiye kugira amahirwe yo guhinga bizeye ko bazasarura, aho imvura idahagije yabakururira igihombo. Avuga ko ubuhinzi bugezweho bushobora gufasha abaturage kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko, bityo bakabufata nk’ishoramari ribinjiriza amafaranga, aho kubukorera gusa ibyo kurya byo mu rugo. Uwo mujyanama mushya yavuze kandi ko ubunararibonye yakuye mu itangazamakuru buzamufasha kumva ibibazo by’abaturage no kubakorera ubuvugizi. Yasobanuye ko akazi yakoze kamuhaye umwanya wo kumenya ibibazo bitandukanye bihangayikisha abaturage, bityo akazafatanya na bagenzi be kubegera, kubatega amatwi no gushakira ibisubizo ibibazo bifite ishingiro. Mushashi yizeza ko ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage bizitabwaho mu kazi k’inama njyanama. Yavuze ko kubegera bizafasha abayobozi kumenya ibyo bakeneye, no gufata ingamba zishingiye ku nyungu zabo. Mushashi yakoreye TV 1 mbere yo gukomereza kuri RBA, aho akorera mu ishami ry’amakuru rya Televiziyo y’Igihugu. Mu byo yashyize imbere muri manda ye harimo guteza imbere ubuhinzi budashingiye ku mvura no kugira uruhare mu kugeza ibibazo by’abaturage ku rwego rubishakira ibisubizo.
Sursa ↗