The Ben azasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit i Kigali

Mugisha Benjamin
Umuhanzi The Ben ari mu bahanzi batangajwe ko bazasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit 2026, inama mpuzamahanga izahuza urubyiruko n’abafatanyabikorwa batandukanye i Kigali. Abategura iyi nama batangaje urutonde rw’abazitabira ibikorwa byo gususurutsa abashyitsi mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 24 Ugushyingo 2026. Iyi nama iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026. Izaba ibaye ku nshuro ya munani, ikazitabirwa n’abarenga 5.000 imbonankubone, mu gihe abandi basaga 25.000 bazayikurikiranira ku ikoranabuhanga. Urubyiruko ruzaba rugize hafi 85% by’abazitabira. The Ben azafatanya na Andy Bumuntu n’abandi bahanzi, abanyarwenya, ababyinnyi n’abavanga imiziki. Mu mazina yatangajwe harimo Kenny Mirasano, Michael Sengazi, Zuba Mutesi, DJ Ira, Vega Drift, Novia Ruto na Naleli, itsinda rya Gashora Girls, DJ Fiston na Titi Brown. YouthConnekt Africa Summit 2026 ifite insanganyamatsiko igira iti “Shaping the Generational Mission”. Abategura bavuga ko igamije gushishikariza urubyiruko kuva mu biganiro rukagira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo Afurika ihanganye na byo. Mu byo izibandaho harimo ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, guhanga imirimo, imiyoborere, imihindagurikire y’ibihe, ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku muco n’ubuhanzi. Umuyobozi Mukuru wa YouthConnekt Africa, Yann Gwet, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishimangira ko hakenewe guhuriza hamwe imbaraga z’urubyiruko n’abafatanyabikorwa, hagashyirwaho ibisubizo bifatika. Iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda mu 2017, kandi ubu ikorera mu bihugu 39 bya Afurika. Guhitamo The Ben na Andy Bumuntu biri mu rwego rw’imyidagaduro izajyana n’ibiganiro n’ibindi bikorwa by’iyi nama.
Sursa ↗